Umutoza Mukuru wa Police FC, Ben Moussa, yavuze ko abakinnyi be bakoze ikosa ryo kutamenya amategeko ku gitego batsinze APR FC kikangwa, asaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyiraho gahunda ihamye yo kwigisha abakinnyi amategeko 17 agenga uyu mukino.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, warangiye Police FC inganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0), mu mukino w’ishyiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu.
Muri uyu mukino, ku munota wa 31 Police FC yatsinze igitego binyuze kuri ’Coup franc’ yatewe na Byiringiro Lague, ariko umusifuzi aracyanga kuko yari yatanze ’Coup franc indirect’ (umupira uterwa mu izamu ari uko ubanje gukorwaho n’undi mukinnyi), nyamara abakinnyi ba Police FC bagahita batera mu izamu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ben Moussa yagaragaje ko atishimiye kuba abakinnyi batasobanukiwe neza icyo umusifuzi yashakaga kuvuga, bityo bikabaviramo gutakaza igitego cyashoboraga kubahesha amanota atatu.
Yagize ati "Kuri njye ni igitego cyanzwe kubera kutamenya. Umusifuzi yari afite ukuri, yatanze ’Coup franc indirect’. Kuva yayitanga, yamanitse ukuboko hejuru. Iyo umusifuzi amanitse ukuboko, biba bivuze ko umupira ugomba kubanza gukorwaho mbere yo kwinjira. Nagerageje kohereza [Gakwaya] Leonard na Christian ngo babibwire bagenzi babo ariko ntibabyumva."
Uyu mutoza wahoze atoza APR FC nk'umwungiriza, yaboneyeho gusaba ko hakongera kubaho ubukangurambaga ku mategeko y’umupira w’amaguru mu makipe ya hano mu Rwanda.
Yagize ati "Hano hari umuco w’umupira (Culture footballistique) dukwiye kuzamura mu Rwanda. Ndasaba FERWAFA kujya yohereza abasifuzi mu makipe kwigisha abakinnyi. Babikoze mbere ya shampiyona basobanura amategeko mashya, ariko dukeneye ko bongera gusobanura amategeko yose 17 y’umupira. Abakinnyi bagomba kumenya icyo bivuze iyo umusifuzi amanitse ukuboko, uko batanga amakarita n’ibindi. Tugomba kubyimenyereza."
Uretse iby’imisifurire, Ben Moussa yagarutse ku kibazo cy’imvune zugarije ikipe ye, ibintu byatumye akora impinduka imwe gusa muri uyu mukino wose.
Yavuze ko abakinnyi nka Musanga, Okwi bose bafite imvune, ndetse ko na Leonard hamwe na Zidane bakinnye uyu mukino bafite ibibazo by’imvune kugira ngo bafashe ikipe.
Ati "Nakoze impinduka imwe gusa kuko ntabwo twari dufite ibisubizo bihagije kubera imvune. Leonard yakinnye avunitse, ndetse mu gice cya kabiri yasabye gusohoka ndabyanga musaba gukomeza. Zidane na we amaze ibyumweru bibiri afite imvune ariko yakinnye. Ndashimira aba bakinnyi ku bwitange bagaragaje."
N’ubwo yifuzaga amanota atatu, Ben Moussa yavuze ko kunganya na APR FC atari ibintu bibi cyane, kuko byatumye Police FC igumana ikinyuranyo cy’amanota ane hagati yayo n’iyi kipe ibakurikiye.
Yasoje avuga ko amakipe asigaye akina yugarira cyane (Bloc bas) iyo yahuye na Police FC ugereranyije n’imyaka yashize, bityo ko bagomba gushaka ibisubizo bishya byo kumenera muri ba myugariro benshi aya makipe akoresha iyo yahuye n'iyi kipe y'igipolisi.
Kunganya uyu mukino byafashije Police FC kugumana umwanya wa mbere n’amanota 23, ikaba ikomeje kurusha APR FC amanota ane, nubwo APR igifite umukino w’ikirarane.
Share:
Facebook |
Twitter |
WhatsApp
Comments