Byabaye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, ubwo gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu Gihugu yataye inzira inyuramo igonga urukuta, umushoferi wayo ahasiga ubuzima naho abandi 37 barakomereka, barimo batanu bakomeretse bikabije.
Umuyobozi mukuru w’abashinzwe kuzimya inkongi no gutanga ubutabazi mu karere ka Catalonia, Clàudia Gallardo, yavuze ko abagenzi bose bakuwemo amahoro, nta n’umwe wasigaye muri iyo gari ya moshi, usibye umushoferi wayo wapfuye.
Gari ya moshi itwara abagenzi yagonze urukuta rufata ubutaka (retaining wall) rwari rwaraguye hafi ya Barcelona, bituma umushoferi apfa, abandi bantu 37 barakomereka, harimo bane bakomeretse bikabije, nk’uko abashinzwe kuzimya inkongi (firefighters) babitangaje.
Abantu bane bakekwa ko barembye , nyuma y’iyi mpanuka yabereye mu gace ka Catalonia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Espagne, nk’uko umuvugizi wa serivisi ishinzwe kuzimya inkongi muri ako karere, Claudi Gallardo, yabibwiye abanyamakuru.
Ni nyuma yaho kandi hari hashize iminsi ibiri gusa izindi gari za moshi ebyiri zagonganiye muri Andalucía, mu majyepfo y’igihugu cya Espaign, igahitana abantu 42, abandi benshi bagakomereka.
Ikigo gishinzwe umutekano w’abaturage (civil protection agency) cy’ako karere cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga zacyo kiti:
“Urukuta rufata ubutaka rwaraguye rujya ku murongo wa gari ya moshi, bituma habaho impanuka irimo gari ya moshi itwara abagenzi.”
Ambulansi 20 zoherejwe aho byabereye impanuka , ku nkengero za Barcelona, hamwe n’amatsinda 38 y’abazimya inkongi, nk’uko inzego z’ubutabazi zibitangaje.
Serivisi ishinzwe kuzimya inkongi muri Catalonia yatangaje ko “nta muntu n’umwe wari ugisigaye mu byuma bya gari ya moshi” nyuma yo gusuzuma aho byabereye.
Yagize iti:
“Turimo gusuzuma munsi ya gari ya moshi no gukora igenzura mu gace kose kugira ngo twemeze ko nta bandi bapfuye cyangwa bakomeretse basigaye.”
“Turarimo gukomeza kurinda aho byabereye kugira ngo dukore mu mutekano.”
Ikigo cya Espagne gishinzwe imiyoborere ya gari ya moshi, Adif, cyavuze ko bishoboka cyane ko urwo rukuta rwaguye bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri Catalonia muri iki cyumweru.
Iyi mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu gace kazwiho kuba serivisi za gari ya moshi zidaterwa inkunga ihagije kandi hakunze kubonekamo impanuka.
Ku wa Kabiri, abashinzwe ubutabazi bari bagikomeje gushakisha abandi bantu bashobora kuba bagwiriwe n’ibisigazwa by’indi mpanuka yabaye ku Cyumweru, yabereye nko mu bilometero 800 uvuye aho iyi yabereye , mu gihe igihugu cyatangiraga iminsi itatu y’icyunamo.