Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yavuze ku mvune z’abakinnyi be agaragaza ko nubwo Fall Ngagne asa n’uwakize ariko abaganga bamutegetse kudahita akina azategereza muri Mutarama 2026. Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, yongera kugira icyizere muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko yari yaragitaye kubera kubura intsinzi za hato na hato, Haruna Ferouz uyitoza avuga ko mu bibazo bituma amanota abura ari abakinnyi b’ingenzi bafite imvune. Uyu yavuze ko hari gushakwa ibindi bisubizo byafasha ikipe mu gihe aba bakinnyi bataraboneka, dore ko rutahizamu Aba-Rayons bakumbuye atazaboneka vuba. Ati “Fall Ngagne tumutegereje muri Mutarama kuko asigaje ukwezi kumwe. Ubu ari gukora imyitozo na bagenzi be ariko yirinda guhura na bo ashyiramo imbaraga cyane.” Umukinnyi wo mu kibuga hagati muri Gikundiro, Bigirimana Abedi, we arabura ibyumweru bibiri kugira ngo abe yakize neza imvune y’agatsinsino yabazwe nyuma y’igihe kinini agakiniraho kandi karwaye. Undi mukinnyi Rayon Sports udahari ni Tambwe Gloire usatira izamu anyuze mu mpande. Uyu yavunikiye mu mukino wabahuje na APR FC nyuma kugongana na myugariro Niyigena Clement, avunika akagombambari. Nyuma y’ukwezi kumwe agendana sima ku kuguru, yayikuweho ndetse yatangiye kugerageza gukandagiza ikirenge. Gusa abaganga bamusabye kutagakoresha cyane kugira ngo atazagatoneka. Biteganyijwe ko na we asigaje ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga, akaba azaboneka mu ntangiriro za Mutarama 2026. Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 17 muri Shampiyona y’u Rwanda, iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 11 uzayihuza na Bugesera FC, ku wa 14 Ukuboza 2025.