Icyamamare kabuhariwe mukuvanga Umuziki Dj toxxyk nyuma yo gusubukura urubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije ko Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bitatu muri bine akurikiranyweho.
Shema Arnold uzwi kwizina rya DJ Toxxyk ufite imyaka 32 yamaze kugezwa muri gereza aho afungiwe kugonga umupolisi agapfa
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa.Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura
Ati “Afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi, kuko yabanje kubura. Yafashwe ageze I Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.” Yakomeje avuga Polisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane niba yari yanyoye ibisindisha.
Ababonye iyo mpanuka babwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.
Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.
Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.
Bimwe mu byaha Shema Arnaud De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk akurikiranyweho ni ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Amakuru yizewe avuga ko hashobora kuba hari ibindi byaha uyu mugabo akurikiranyweho, gusa biri bumenyekane mu gihe araba agejejwe imbere y’urukiko.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 riteganya ko umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 FRW ariko atarenze 2.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 263 yo ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, DJ Toxxyk agezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025 nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Karongi, aho bikekwa ko yari mu nzira ahunga nyuma yo gukora impanuka.
DJ Toxxyk yasobanuye byinshi kuri Se babonanye nyuma y’imyaka 25 Mu ntangiro za Nyakanga nibwo DJ Toxxyk ubarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs yerekeje mu Bubiligi, aho yari yatumiwe ngo acurangire abakunzi be babayo.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2019 yacurangiye mu mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace, aho yari kumwe n’umunyarwandakazi DJ Princess Flor utuye muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Toxxyk yavuze ko ibirori yacuranzemo mu Bubiligi byagenze neza cyane kandi abantu baho bamwishimiye.
N’ubwo ahanini yari yajyanywe n’akazi, DJ Toxxyk yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri kuko yaboneyeho umwanya wo kubonana n’ababyeyi bari bamaze igihe batabonana. Hari hashize imyaka itanu atabonana na nyina. Yamusize mu Rwanda akiri ingimbi y’imyaka 20 naho Se we byari ubwa mbere bahuye!
Se wa DJ Toxxyk amaze umwaka umwe atuye mu Bubiligi, aho yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu musore yabwiye abanyamakuru ba Tv7 Rwanda ko ababyeyi be batandukanye akiri uruhinja, uyu mugabo ajya gushaka undi umugore yibagirwa umwana yabyaye mu Rwanda.
Ati “Njyewe navukiye muri Congo ninaho papa na mama bamenyaniye, hashize imyaka itatu mvutse haba intambara duhungira mu Rwanda, papa ajya I Bruxelles, agezeyo ashaka undi mugore bibaruka umwana. Urumva yari mu buzima hariya ku buryo yibagiwe ubwa hano.”
DJ Toxxyk agihura n’ababyeyi be bamwakira ku kibuga cy’indege, ngo byari ibyishimo bidasanzwe kuri nyina ariko Se ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye.
Ati “Papa navuga ko ari umuzungu cyane, bafite ukuntu bahisha amarangamurima yabo, yashatse kumpa akaboko ndamuhobera, mama we n’amarira na we ndamuhobera.”
Uko iminsi yagendaga ishira ni ko uyu musore w’imyaka 26 yagiye amenyerana na se, barushaho kuganira banamenyana byimbitse.
Ati “Namubazaga ibibazo buri kanya. Warangije akazi ryari, ubuzima hano bumeze gute, we ubona ari umuntu ucecetse kugira ngo avuge ni uko umubaza ikibazo. Mu minsi ibiri yakurikiyeho twaravuganaga nk’umwana na Se.”
N’ubwo umubyeyi we yamusize akiri umwana ntiyongere no gusubiza amaso inyuma, DJ Toxxyk avuga ko yamaze kumubabarira, batangiye urugendo rushya.
Ati “Nta na kimwe mushinja ubwo twabonanye bikava mu nzira, kandi burya umuntu w’umugabo agerageza kureba imbere, ibyabaye biba byarabaye.”Yabashije kandi guhura na murumuna we bahuje Se, bishimira kumenyana ndetse amutumira kuzamusura mu Rwanda.
Yabyaranye na Sacha Kate
N’ubwo akiri muto mu myaka, DJ Toxxyk ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa ufite imyaka ine, bivuze ko yamubyaye afite imyaka 22.
Yamubyaranye na Sacha Kate, umwe mu bagore b’abanyabirori wigeze kuba umuhanzikazi ndetse yakanyujijeho mu rukundo na Nizzo wo muri Urban Boys.
Avuga ko nubwo babyaranye iby’urukundo rwabo bwarangiye, ubu basigaye bahuzwa n’uyu mwana witwa Perla.
Ati “Dufitanye umwana ariko ubuzima hari igihe buhinduka, abana n’abana cyane cyane ko abana baba bakeneye mama wabo iyo bagikura, nanjye nkabasura nkabajyana ku ishuri, ibishobotse byose umuntu akabikora.”
Uyu musore avuga ko imyaka 26 agize ari myinshi ku buryo yatangiye gutekereza gutera ikirenge mu cya DJ Miller uherutse gukora ubukwe.Byari ibyishimo bikomeye nyuma yo kongera kubonana
DJ Toxxky na Se baherukanaga akiri uruhinjaDJ Toxxyk yongeye guhura Se nyuma y’imyaka isaga 20 batabonana.