APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino wa kimwe cya Kabiri w'Igikombe cy'Intwari.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026.

Umukino watangiye saa cyenda, wari umukino urimo ishyaka hagati y'amakipe buri mwe yifuza kugera mu mukino wanyuma uzaba kuri taliki ya 1 Gashyantare.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Amakipe yombi yakomeje guhangana cyane, ariko nta gitego cyabonetse. APR FC yagaragaje ubushake bwo gutsinda igitego ariko ubwugarizi bwa AS Kigali buba ibamba.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gusatira, ndetse iza kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka.

APR Kandi yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui.

Ni igitego yatsinze aciye k'uruhande rw'ibumoso yihuta cyane atera ishoti riremereye umupira uruhukira mu rushundura.

APR FC Kandi yongeye kubona igitego kinjijwe neza na Ruboneka Jean Bosco. Uyu mukino urangiye APR FC itsinze ibitego bitatu k'ubusa biyifashije kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'intwari,aho izahura n'izatsinda hagati ya Rayon Sport na Police FC zo zihura kuwa Kane. APR FC, ninayo yegukanye igikombe cy'Intwari mu mwaka ushize wa 2025.