Kaminuza ya De Montfort yo mu mujyi wa Leicester mu Bwongereza yatangaje ko hari r'umwe mu banyeshuri bayo, wapfuye nyuma yo guterwa icyuma hafi y’ikigo cya kaminuza ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Polisi ya Leicestershire yatangaje ko uwishwe ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20, wagiranye amakimbirane n’undi mugabo mu muhanda wa Oxford Street, mbere y’uko uwo bakekwaho icyaha ahunga abapolisi batarahagera.
Umusore w’imyaka 18 yahise atabwa muri yombi akekwaho icyaha cy’ubwicanyi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Serivisi z’ubutabazi zahamagariwe ahabereye I cyaha nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba , ariko uwo munyeshuri aza gupfira mu bitaro nyuma yo kugerayo.
Abatangabuhamya bavuze ko bumvise induru, bakabona uwo mugabo aryamye hasi, abantu bagerageza kumuha ubufasha mbere y’uko imodoka zitabara zigera aho byabereye.
Polisi yashyizeho umutekano ukomeye mu gace kabereyemo icyaha, ifunga imihanda imwe n’imwe ndetse ikora isaka mu bihuru no hafi y’inyubako za kaminuza, mu gushaka ibimenyetso byafasha iperereza.
Ubuyobozi bwa De Montfort University bwatangaje ko buri gutanga ubufasha bwihariye ku banyeshuri, abakozi ndetse n’umuryango w’uwitabye Imana, bunasaba uwaba ukeneye ubufasha mu by’ihungabana kwiyambaza serivisi za kaminuza.
Abayobozi batandukanye n’abahagarariye abanyeshuri bagaragaje ko bababajwe cyane n’uru rupfu rw'uyu musore , basaba ko abaturage birinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Polisi yasabye umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kuyageza ku buyobozi.